Cyber Security Meetup Rwanda 2020:Protecting the future of the community

Iyi gahunda yo guhugura bamwe mu rubyiruko yateguwe n’ihuriro ry’abahanga mu ikoranabuhanga, Broadcasters of ICT, hagamijwe kwereka bamwe mu rubyiruko uburyo bwo kwirinda no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga.

Umukozi ushinzwe politiki y’umutekano mu ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Maurice Haesen Kajangwe, yavuze ko uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, abarikoresha mu buryo buhungabanya umutekano n’ubusugire bwa bagenzi babo na bo bakomeza kwiyongera.

Maurice Kajangwe ashimangira ko abagaba ibitero by’ikoranabuhanga bahera ku mbaraga nke z’umuntu cyangwa ikigo runaka bifuza gutera, ibintu bamwe bashobora gusanisha n’ubutekamutwe bwisunze ikoranabuhanga.

Raporo yo mu 2017 yatanzwe na Kaspersky ivuga ko ku rwego rw’isi ibitero by’ikoranabuhanga bigamije kwiba inyandiko z’ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo gusa byanganaga na 47%.

Ni mu gihe 71% by’ibitero byose byageze ku ntego yabyo biba byakozwe hifashishijwe uburyo bwo koherereza ubutumwa umuntu cyangwa ikigo runaka kuri email, kugira ngo uwagabye icyo gitero abone uko akusanya amakuru yuzuye ari bumuhe uburyo bwo kwinjira mu bubiko bw’inyandiko z’aho yagabye igitero (Spear Phishing).

Kajangwe ati “Murumva rero ko iyo tuvuga iyo mibare ku rwego rw’isi n’u Rwanda ntiruba rusigaye. Ni ikibazo gikomereye umutekano w’ikoranabuhanga kandi ibyo bintu ntibikorwa hifashishijwe uburyo bugaragarira ijisho.”

Kajangwe akomeza avuga ko abagaba ibi bitero babanza kwiga neza uwo bashaka kwibasira, bagakurikirana umunsi ku wundi ibyo asangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga, ibyo yandika ahantu hatandukanye akoresheje ikoranabuhanga […] ibyo byose bikabafasha kumenya amarangamutima n’ibyiyumviro by’uwo bashaka kugabaho igitero.

Aha ni ho ahera asaba buri wese kujya amenya uburyo bwo kwirinda kandi akanitwararika ku byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga kuko ari byo bigaragaza amakuru menshi amwerekeyeho, bigaha urwaho abashaka kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuko hari igice kinini cy’amakuru baba babonye k’uwo bashaka.

Ati “Niba warafataga umurinzi w’iwawe mu rugo, igihe kirageze ko wibuka gufata n’umurinzi w’ibyo ufite ku ikoranabuhanga, ugashaka za ‘Antivirus’ n’abahanga mu kurinda umutekano w’amakuru abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko hari imitungo ufite mu kirere igizwe n’amakuru, amafaranga n’ibindi.”

Kugeza ubu mu Rwanda biragoye kumenya imibare nyayo y’ibitero by’ikoranabuhanga bimaze kugabwa kuko ngo hari ibikorwa ariko abo byakoreweho ntibabitangaze.

Gusa imibare igaragaza ko buri segonda rimwe ku isi hose haba hagabwe ibitero by’ikoranabuhanga bisaga 400.

Raporo ya Global Cyber Index isohoka buri mwaka yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira umutekano w’ikoranabuhanga uhagaze neza. Ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa mbere, bigakurikirwa na Kenya.

Ibitero by’ikoranabuhanga bimaze iminsi bigaragara birimo ibyo gushaka kwiba inyandiko z’ibanga mu bigo byigenga n’ibya leta, kwiba konti za Whatsapp z’abantu batandukanye barimo n’abayobozi, kwiyitirira abayobozi cyangwa ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe inyungu runaka zirimo no gusaba amafaranga n’ibindi.

Share on:
Comments

Leave a Comment